Diemzo yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya

Posted on: 15 Sep,2020 14:20:18 by Rugambage Zikkilla



Mugiraneza Jean de Dieu wiyise Diemzo muri muzika yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo nshya yise "Ntampaka".

 

Ni indirimbo ya gatanu uyu musore ashyize hanze kuva yatangira urugendo rwa muzika ikaba iya kabiri yabashije gukorera amashusho.

 

Diemzo yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ntampaka

 

Mu kiganiro na Hapanews, Diemzo ukora inyana ya R&B ariko akavanga n'izindi yavuze ko yiteze byinshi kuri iyi ndirimbo harimo no kuba izarushaho kumwongerera igikundiro dore ko ari indirimbo ikoranye ubuhanga nkuko nawe abyitangariza.

 

" Ati iyi ndirimbo nizeye ko izazamura umubare w'abakundaga ibihangano byanjye cyane ko ari indirimbo ikoranye ubuhanga haba mu buryo bw'amajwi cyangwa amashusho".

 

Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na skeleton muri hapa record mu gihe amashusho yayo yayobowe na A-B Godwin umaze kubaka izina mu gutunganya amashusho y'indirimbo.