Exclusive. Kuba muzika nyarwanda itaba mpuzamahanga harimo n'ibibazo bya politike, nta butumwa mpa abazungu ahubwo n'inyundo mbakubita. IKIGANIRO na JAH BONE D. VIDEO

Posted on: 02 Sep,2020 17:10:10 by Rugambage Zikkilla



Umuhanzi w'umunyarwanda RURANGIRWA Darius wamenyekanye nka Jah Bone D mu njyana ya reggae asanga kuba muzika nyarwanda itaba mpuzamahanga harimo n'ibibazo bya politike.

 

Mu kiganiro kihariye hayaye hapanews, Jah Bone D yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n'ibikorwa ahugiyemo muri iyi minsi.

 

Jah Bone D ni umuhanzi umaze gushinga imizi mu njyana ya reggae dore ko yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka Si abantu, Gasabo, my Shepherd, let dem talk , France yanamuteje ibibazo bikomeye mu Bufaransa n'izindi.

 

Mubyo yatangarije hapanews harimo kuba ahugijwe no gukora kuri alubumu ye nshya izasohoka vuba dore ko nyinshi mu ndirimbo ziyigize zamaze kurangira.

 

Jah Bone D witegura gusohora alubumu nshya

 

Mu bindi uyu mugabo w'inararibonye yagarutseho n'ibijyanye no kuba muzika nyarwanda itaraba mpuzamahanga aho asanga harimo n'ibibazo bya politike.

 

Ati:" Muby'ukuri kuba umuziki wacu udatera imbere harimo n'ibibazo bya politike ishingiye ku muco.

 

Iyumvire ikiganiro twagiranye na Jah Bone D