The Ben yishongoye ku bahanzi bagenzi be ahamya ko ariwe muhanzi urenze mu Rwanda

Posted on: 10 Aug,2020 11:03:26 by Rugambage Zikkilla



Benjamin Mugisha wiyise The Ben cyangwa Tiger B muri muzika yishongoye bikomeye ku bahanzi bagenzi anahamya ko ariwe muhanzi urenze abandi mu Rwanda.

 

Ibi byaje nyuma yaho radio nshya izwi nka B&B FM Umwezi ibinyujije kuri twitter yayo yanditse ivuga ko The Ben yasinze muri label ya Bruce Melody. Ayo makuru ntiyashimishije The Ben na gato kuko yahise ajya kuri Instagram ye maze arabinyomoza .

 

Ubutumwa The Ben yageneye abantu nyuma y'amakuru yamuvuzweho

 

Usibye The Ben watangaje avuga ko ibyavuzwe ataribyo, Bruce Melody nawe yavuze ko nta label agira ndetse ko atigeze asinyisha The Ben ndetse anibutsa abantu ko The Ben ari izina riremereye abantu batagomba gukinisha.

 

Ubutumwa bwa Bruce Melody