Kimenyi Yves yatangije umushinga w'inzu yogosha

Posted on: 09 Aug,2020 07:30:12 by Rugambage Zikkilla



Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kimenyi Yves akaba ari n'umwe mu banyezamu bahagaze neza muri iyi minsi yatangije inzu yogosha aho yahereye ku iyogosha abagabo gusa.

 

Kimenyi Yves umaze igihe ari mu rukundo na Muyango Uwase uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'U Rwanda 2019 ubu yamaze kwinjira mu bushabitsi aho yatangije inzu yogosha benshi bita salon de coiffure mu ndimi z'amahanga.

 

Nkuko yabitangaje, ngo yari amaze igihe kinini atecyereza ikkndi yakora yabyara inyungu nyuma y'umupira w'amaguru ariko benshi mubo yaganiriye nabo bagauhaguriza kuri salon de coiffure maze bituma ariyo aheraho. 

 

Ati:" nagiye nganira n'inshuti zanjye ku kintu umuntu yakora maze numva benshi bahurije kuri salon de coiffure mpita nyitangiza gutyo.

 

Kimenyi Yves amaze igihe mu rukundo na Muyango

 

Kimenyi yakomeje avuga ati:" Ubu mpereye kuri salon yogosha abagabo ariko mu minsi iza n'abagore ndaza kubatecyerezaho.