Kiss Summer Awards 2020. Ntibizoroha na gato guhitamo indirimbo y'impeshyi

Posted on: 06 Aug,2020 08:42:31 by Rugambage Zikkilla



Radio ya Kiss FM iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi yatangije ibihembo bihabwa abahanzi n'abakora indirimbo bigahabwa abahize abandi mu mpeshyi ya buri mwaka.

 

Ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bigiye kugaruka aho abazahatana muri buri cyiciro baza gutangazwa mu minsi ya vuba nkuko byumvikanye bivugwa na Sandrine Isheja na Arthur Nkusi bakorera iyi radio aho bakomoje kuri ibi bihembo banavuga ko abahatana baza gutangazwa mu gihe cya vuba .

 

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye kugaruka

 

Mu biri kwibazwa n'abatari bake, n'indirimbo izahiga izindi muri iyi mpeshyi cyane ko hasohotse indirimbo zitari nke ndetse abantu bakerekana ko bazishimiye.  Mu butumwa bwandikiwe Arthur na Sandrine, abantu bagarutse ku ndirimbo nk'ubushyuhe, Micro, ngufite ku mutima, igare n'izindi nyinshi 

 

Ese wowe uri gusoma iyi nkuru , ni iyihe ndirimbo warutisha izindi muri iyi mpeshyi.