Inkurunziza Family Choir Ikomeje gushyira hanze Indirimbo ziri kuri Album Nshya. byinshi utaruzi kuri iyi korari ikomeje kwigwizaho abakunzi benshi.

Posted on: 06 May,2020 11:50:44 by Aaron N



Korali Inkurunziza Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7, Ikomeje urugendo rwo gushyira hanze indirimbo z’amajwi  zikubiye kuri Album yabo nshya ya cumi bateganya gushyirahanze uyu mwaka  bizihiza imyaka 20 bamaze mu murimo w’Imana.  Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo icumi (10) harimo nka ‘Abazacungurwa’, ‘Dushime Imana’, ‘Uri Imana’, ‘Kora neza’, ‘Igitambo’, ‘Ndishimye’ Ndumuragwa ,Itegure, Namani, Yaratsinze.

INKURUNZIZA CHOIR BARIRIMBA

 

HAPANEWS iganira nushinzwe imenyekanishamakuru muri iyi korali, yatubwiye ko batangije urugendo rushya rwo kumurikira abakunzi babo indirimbo nshya ziri kuri Album nshya, ngo sibyo gusa kuko banatangije ubundi buryo bwivugabutumwa buzajya buhurizwa mucyo bise INKURUNZIZA DAY ngo numunsi ubahuza nabakunzi babo bagafatanya kwamamaza ubutumwa isi yose aho bakora ibikorwa bibiri byingenzi harimo kugira indirimbo bahuriraho bose basengeye ubundi bakayisangiza inshuti n'abavandimwe kuko bizeyeko mwuka wera azajya ayifashirizamo abayunzise. icyakabiri ni igikorwa cyo gufasha ababazengurutse muburyo bwivugabutumwa rishingiye kubikorwa ibyamaboko, ubufasha, no kubaganiriza hagamijwe kubabwiriza inkurunziza ya yesu, uibi bikaba biba buri wa gatatu (3) waburi cyumweru. .     

Kuri ubu bamaze gusohora  indirimbo eshatu (3) ziri kuri iyi Album yabo nshya anatumbwira ko bazakomeza no gusohora indirimbo muzindi ndimi zamahanga kuko ngo bafite abakunzi benshi hanze y'Urwanda Cyane cyane akarere duherereyemo TANZANIA, UGANDA, RDC, BURUNDI NA KENYA.

Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1999. Imaze gusohora Album 10 z’amajwi (Audio) ndetse na Album eshanu z’amashusho (Video) zirimo ‘Umunsi w’urubanza’, ‘Byose birarangiye’, ‘Tunaombwa kumujua Mungu’, ‘Mubwire yesu’ na ‘Nimekumbuka’. 

Inkurunziza Family Choir ni imwe muri korali zikomeje gukundwa cyane mu Itorero y’Abadivantiste b'Umunsi wa 7 ndetse no hanze yaryo.

KANDA HANO WUMVE NDISHIMYE INDIRIMBO YASANGIJWE ABAKUNZI BABO

https://www.youtube.com/watch?v=6DRpyo19J2I