Ladies empire yashyize hanze indirimbo yahurijemo abahanzi 10

Posted on: 25 Mar,2020 16:51:04 by RUGAMBAGE Zikkilla



Inzu ifasha abahanzi ya Oda Paccy izwi nka Ladies empire yashyize hanze indirimbo " Ndaryohewe" yahurijemo abahanzi 10 bakizamuka ariko bafite impano igaragarira buri wese.

 

Nkuko byatangajwe na Oda Paccy washinze Ladies empire, yavuze ko iki ari igitecyerezo cyazanywe na Alex Muyoboke ari nawe ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo maze bakumva ari inyamibwa bahita biyemeza kugishyira mu bikorwa.

 

Ati:"ni igitecyerezo cyazanywe na Alex Muyoboke maze njye(Oda Paccy) n' umujyanama wa twumva ni cyiza twiyemeza kugishyira mu bikorwa.

 

Iyi ndirimbo yahuriyemo abahanzi nka Kevin Skaa , Yvan Mpano, Alto, Ruti Joel, France, Ariel Wayz, Victor Rukotana, Umutoni Milly, Moze Yemba boy na Mbanda wo muri The mane music label