Icyamamare Manu Dibango yitabye Imana

Posted on: 25 Mar,2020 06:09:15 by RUGAMBAGE Zikkilla



Icyamamare mu njyana ya Jazz, Funk ndetse n'umuziki gakondo wo mu gihugu cya Camerou, Manu Dibango yitabye Imana ahitankwe n'icyorezo cya COVID_19 giterwa na Virus ya Corona.

 

Manu Dibango wavukiye I Duwala muri Cameroun tariki 12 Ukuboza 1933 yari umuhanga mu kuvuza igicurangisho kizwi nka Saxophone byamenyekanye ko yitabye Imana kuwa 24 Werurwe uyu mwaka mu gihe hari hashize iminsi we yitangarije ko yasanze yaranduye virus ya Corona ariko akavugako ameze neza ari kwitabwaho.

 

Uyu mugabo w'imyaka 86 y'amavuko akaba ikirangirire muri Africa yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ariko iyahize izindi ikaba iyitwa Soul Makossa.