Coronavirus muri Wasafi ya Diamond Platnumz

Posted on: 20 Mar,2020 05:56:16 by RUGAMBAGE Zikkilla



Mu gihugu cya Tanzaniya , icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu bafite aho bahuriye na Muzika aho ku ikubitiro cyahereye muri Wasafi y'umuhanzi Diamond Platnumz.

 

Ibi byemejwe hashingiwe ku byatangajwe na manager wa Diamond Platnumz ariwe Sallam SK aho yitangarije ko yamaze kwandura Coronavirus. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sallam SK yatangaje ko ibimenyetso byerekanye ko yanduye Coronavirus ndetse akomeza avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko ameze neza kandi ibintu byose biri kugenda neza.

 

Ibi bikaba bike nyuma yaho Sallam yaraherutse gutangaza ko bahagaritse ibitaramo byose Diamond yarafiye I Burayi kubera iki cyorezo cya Coronavirus.