Mu mitoma itagira ingano, Kimenyi Yves yifurije umukunzi we Isabukuru nziza

Posted on: 19 Mar,2020 02:50:18 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umunyezamu w'ikipe ya Rayon sport n'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi, Kimenyi Yves yateye imitoma myinshi umukunzi we ku munsi yizihizaho isabukuru ye y'amavuko.

 

 

 Kimenyi Yves uri mu rukundo na Nyampinga ubereye ifoto 2019 Uwase Muyango ni bamwe mu byamamare bakunze kugaragaza urukundo rukomeye bafitanye ariko noneho bikaba akarusho iyo umwe yizihiza isabukuru y'amavuko .

 

 

 Kuri ubu hari hatahiwe Muyango maze umukunzi we si ukwiva inyuma amutera imitoma karahava. Mu magambo yanyujije kuri instagram ye, Kimenyi Yves yambwiye Muyango ati: ‘usibye kuba ari umukobwa dukundana mwiza’, uri n'inshuti yanjye y'akadasohoka. Akomeza agira ati: ‘Ni wowe kintu kiza cyambayeho kuva navuka’. Nkwifubirije isabukuru y’amavuko nziza rukundo rwanjye’