Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomie yatandukanye n'abajyanama be bakuru

Posted on: 17 Mar,2020 17:14:23 by Rugambage Zikkilla



Ishimwe Naomie uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 yamaze gutandukana n'abajyanama be bakuru (Rwanda insparation backup).

 

Ubusanzwe miss Rwanda utowe aba akurikiranwa cyangwa arebererwa n'ikigo gitegura amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda kizwi nka Rwanda insparation backup. Usibye Miss colombe witandukanyije n'iki kigo agaha akazi Bruce Intore, abandi basigaye bafashwaga na Rwanda Insiperatio backup nk'urwego rureberera inyungu zabo.

 

Abinyujije ku mbugankorambaga ze zirimo Instagram na twitter, Miss Rwanda Ishimwe Naomie yatangaje ko yamaze gutandukana na Rwanda insipiration backup nk'abajyanama be ubu akaba ari kwikora mu gihe ataratangaza undi azaha akazi.

 

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugisha impande zombi ngo zigire icyo zidutangariza ariko ntibyadukundira kuko haba Miss Ishimwe Naomie cyangwa ubuyobozi bwa rwanda insipiration backup nta numwe witabye telefone njyendanwa.