Zaina na bagenzi be bakatiwe igifungo cy'imyaka 25 no gutanga indidhyi y'akababaro.

Posted on: 17 Mar,2020 12:24:40 by RUGAMBAGE Zikkilla



Mu minsi ishize nibwo hatangijwe urubanza ruregwamo abakobwa batandatu n'umusore umwe bivugwa ko bahohoteye bikomeye mugenzi wabo. Nkuko byagiye bigarukwaho, abarimo Zaina Nkamiro ufatwa nk'ipfundo rya byose na bagenzi be baregwa gukubita no kugirira nabi Sandrine wahoze ari inshuti ya Zaina kugeza ubwo bangije imwe mu myanya ye y'ibanga bagamije kumwivugana. Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gukatira aba bose igifungo cy'imyaka 25 bakanishyura indishyi y'akababaro ingana n'amafaranga miliyoni 4 470 425 ndetse no guteza cyamunara telefone ngendanwa zabo maze amafaranga avuyemo agashyirwa mu gasanduku ka leta