Sat B n' umufasha Nice Belle bibarutse imfura yabo

Posted on: 16 Mar,2020 19:33:54 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umuhanzi w'umurundi ukora umuziki wo mu njyana ya R&B Sat B n'umufasha we Nice nawe ukora Muzika bibarutse umwana wabo wa mbere. Sat B umaze imyaka isaga hafi ine akundana na Belle Nice niwe wabaye uwa mbere mu gutangaza inkuru nziza yuko bibarutse. Uyu muhanzi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati:" umwana yavutse, nimupfashe tumwite izina". Uyu muhanzi nubwo akorera umuziki we mu Burundi, yigeze no kuwukorera mu Rwanda igihe gito ubwo yabifashwagamo na Nizzo wo mu itsinda rya Urban boys banakorana indirimbo bise generation moto moto.