Mu Bwongereza habonetse umuntu muto ku Isi ufite ubwandu bwa Corona virus

Posted on: 14 Mar,2020 13:47:00 by RUGAMBAGE Zikkilla



Mu gihe hirya no hino ku Isi abantu bahangayikishijwe n'icyorezo cya Coronavirus , mu gihugu cy'Ubwongereza niho habonetse umuntu wa mbere muto ku Isi ufite ubwandu bwacyo.

 

Nkuko tubikesha ikinyamamuru the sun cyo mu Bwongereza ngo uyu ni umwana w'uruhinja wavutse nyuma y'iminota Mike bamupimye basanga afite ubwandu bwa Coronavirus.

 

Uyu mwana mbere yuko avuka, ngo nyine yabanje kujyanwa kwa muganga amaze gukekwaho Pneumonia maze atangira gukorerwa isuzuma.

 

Ubuyobozi bw'ibitaro bya North Middlesex hospital buvuga ko bukiri kureba niba uyu mwana yavukanye ubwandu cyangwa yanduye avuka.

 

Tubonereho kibibutsa ko Leta y'U Rwanda nayo yamaze kwemeza ko iki cyorezo cyageze mu Rwanda aho umuntu wa mbere bagisanganye ari umuhinde.