Gakwaya Celestin wamamaye muri filime nyarwanda yirengagije ibigezweho maze yambika impeta umukunzi we

Posted on: 14 Mar,2020 07:02:13 by Rugambage Zikkilla



Muri iyi minsi hirya no hino ku Isi abantu biharaje gumfukama imbere y'abakunzi babo(abakobwa) igihe bagiye kubambika impeta babasaba ko bazababera abafasha.

 

Ibi bintu leta y'u Rwanda iherutse kubinenga ivuga ko bidakwiye. Gakwaya Celestin wamenyekanye nka Nkaka muri filime yakinnye ya Serwakira ndetse akaba yaranakinnye mu zindi filime nka Amapingu y'urukundo n'izindi, nawe yirengagije ibyo gupfukana ntiyabiha agaciro ubwo yambikaga impeta umukunzi we maze aranamuririmbira karahava.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe uyu mwaka muri Classic hotel ubwo imbere y'inshuti ze, Celestin yambitse impeta Rudasingwa Daniella amusaba kumubera umufasha maze n'undi ntiyazuyaza ati ndabyemeye mukunzi.