Amavubi ntakitabiriye CHAN 2020 izabera muri Cameroun. IMPAMVU

Posted on: 11 Mar,2020 12:29:23 by RUGAMBAGE Zikkilla



Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi ntizitabira imikino ya CHAN iteganyijwe kubera mu gihugu cya Cameroun.

 

Nkuko tubikeshye Funclub,  Minisiteri ya siporo mu Rwanda yamenyesheje amashyirahamwe yose ya siporo ko atagomba kwitabira imikino yatumiwemo izabera hanze y'igihugu mu rwego rwo guhashya no gukumira icyorezo cya Coronavirus kimaze kwibasira Isi.

 

Minisports kandi yasabye abayobozi b'amashyirahamwe ya siporo mu Rwanda guhita bandikira abo bireba ku rwego Nyafurika cg rw'Isi babamenyesha impamvu batazitabira mu rwego rwo kwirinda gufatirwa ibihano