APR ikomeje kuyobora shamiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu

Posted on: 10 Mar,2020 16:26:24 by RUGAMBAGE Zikkilla



Kuri uyu wa kabiri kuri stade ya Kigali I Nyamirambo hari kubera umukino uhuza APR iyoboye urutonde rwa Shampiyona na Kiyovu sport. 

 

Uyu mukino wari witezwe na benshi dore ko bamwe bumvaga ko ikipe ya APR ishobora gutakariza imbere ya Kiyovu ariko biza kurangira atariko bigenze ahubwo abasore ba Adil bongeye kwitwara neza bakarangiza umukino badatsinzwe ahubwo bayoboye n'igitego 1-0

 

Ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent maze gishimangira ubudahangarwa bw'iyi kipe kinafasha APR kongera icyizere cyo kwegukana igikombe cya Shampiyona dore ko magingo aya APR iri kurusha mukeba wayo Rayon sport iri ku mwanya wa kabiri amanota arindwi yose.