Bad Rama na The mane mu muvuno mushya mu mwaka wa 2020

Posted on: 30 Jan,2020 00:15:05 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umuyobozi wa The mane music label nitsinda bafatanyije akazi batangije umuvuno mushya uje nyuma yamakuru yuruhererekane yaramaze iminsi avugwa muri iyi nzu.

 

Mu mpera zumwaka wa 2019 kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2020, muri the mane music label iyobowe na Bad Rama havuzwe amakuru yo gutandukana nabahanzi bafashwaga niyi nzu ifasha abahanzi ndetse biza gukurikirwa nikiganiro nitangazamakuru cyari cyatumijwe nubuyobozi bwa the mane ngo bugire icyo buvugwa kubyari bimaze iminsi bivugwa.

 

Nyuma yibyo byose, ubu inkuru ihari nuko ubuyobozi bwa the mane byatangije umuvuno mushya wo gushakisha abanyempano bashoboye mu cyiciro cyabakora muzika ya Hip Hop ndetse nabanyarwenya.

 

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ryitiriwe umuyobozi mukuru wa the mane ariwe Bad Rama maze rihabwa inyito ya " Bad Rama talent detection "

 

Nkuko byasonuwe nababishinzwe, iri rushanwa rigiye kuba ryashyizwe mu byiciro bine aho icyiciro cya mbere kizaba tariki 8 Gashyantare naho tariki 9 uko kwezi hakaba icyiciro cya kabiri.  Icya gatutu cyo kizaba kuwa 15 Gashyantare maze kuwa 16 Gashyantare habe icya kane ari nacyo gisoza.

 

Bad Rama uyobora the mane music label

 

Gahunda yo kwiyandikisha ku babyifuza izatangira kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama kugeza tariki 05 Gashyantare.

 

Mu njyana ya Hip Hop, uzaba uwa mbere uzahembwa gukorerwa album yindirimbo 8 no kuzimenyekanisha mu gihe umunyarwenya uzahiga abandi azahembwa gukorana na The mane muri gahunda zijyanye nakazi mu gihe cyumwaka umwe.

 

Ikirango cya gahunda nshya ya The mane nigihe izabera