Mu mvura nyinshi, APR F.C yatsinze Polisi yiyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cy'intwari. AMAFOTO

Posted on: 28 Jan,2020 22:23:51 by RUGAMBAGE Zikkilla



Kuri uyu wa kabiri, kuri stade ya Kigali Inyamirambo habereye umukino wahuje APR na Polisi mu irushanwa ry'intwari waje kurangira APR iyoboye n'igitego 1-0.

 

Ni umukino wo ku munsi wa kabiri w'irushanwa ry'intwari wabaye ahagana saa kumi n'ebyiri zirenga mu kibuga cyari cyuzuye amazi menshi kubera imvura yasaga nkiri guhita , umukino waje kurangira ikipe ya APR itsinze Polisi igitego 1-0  cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

 

Uretse kuba ari umukino wsbonetsemo igitego kimwe rukumbi,ku ruhande rwa APR , abakinnyi barimo Mutsinze Ange, Byiringiro Lague nabo bagiye bahusha ubundi buryo bwagombaga kuvamo ibitego.

 

Uyu ni umukino wa Kabiri APR itsinze nyuma yuwo yatsinzemo ikipe ya  Mukuri V.S ibitego 3-1.

 

AMAFOTO.

Ikibuga cyari cyuzuye amazi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Amafoto/ Igihe