Bellie Eilish na Lizo ku ruhembe rw'abegukanye ibihembo byinshi muri Grammy awards. Amafoto

Posted on: 28 Jan,2020 00:32:36 by RUGAMBAGE Zikkilla



Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere ubwo Isi yose yakiraga inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'ikirangirire muri Basketball  Kobe Bryant,  muri leta zunze ubumwe z'Amerika ho muri Los Angels hatangwaga ibihembo bya Grammy awards byigabijwe na Eilish na Lizo dore ko aribo baza imbere mu kwegukana byinshi.

 

Umuhanzi Bellie Eilish wakoze amateka yo kuba ariwe muhanzi muto wabashije gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira ibihembo bya Grammy awards, ni nawe wahize abandi mu kwegukana byinshi ayo yatahanye ibihembo bitanu byose agakurikirwa na Lizzo watwaye bitatu.

 

Bellie Eilish ahabwa igihembo

 

 

Nkuko byatangajwe mu itangwa ry'ibi bihembo, umuhanzikazi Billie yegukanye ibihembo bitanu birimo, Best record of the year, best new artist, album of the year,song of the year na best song vocal album. Indirimbo ye yatowe nk'iy'umwaka ni Bad guy, mu gihe Album ye nziza yabaye When we all fall Asleep,where do we go.

 

Lizzo yatunguwe ubwo yahamagarwaga

 

 

Usibye umuhanzikazi Eilish wegukanye ibihembo byinshi, Lizzo niwe wamuguye mu ntege aho yegukanye ibihembo bitatu birimo, best solo performance yaheshejwe n'indirimbo ye Truth hurts, best contemporary  album ariyo yise Cuz I love U hakaza na best traditional R&B performance. 

 

Dj Khaled nawe yahawe award

 

 

Bafashe umwanya bibuka Kobe Bryant  witabye Imana

 

Eilish aririmbira imbaga yitabiriye ibi birori

 

Lizzo nawe yaririmbye karahava

 

Dj Khaled nawe yatanze ibyishimo

 

 

Alicia keys na Boys 2 men