Yvan Buravan yerekeje ku mugabane w'Uburayi aho afite igitaramo

Posted on: 27 Jan,2020 23:50:22 by RUGAMBAGE Zikkilla



Yvan Buravan uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki w'u Rwanda yafashe rutema ikirere yerekeza ku mugabane w'Uburayi aho agiye gukorera igitaramo.

 

Buravan yahagurutse i Kigali kuri uyu wa mbere yerekeza mu gihugu cya Suède aho agiye kwitegura igitaramo azahakorera mu minsi ya vuba.

 

Buravan i Kanombe ategereje gufata indege

 

Igitaramo Buravan agiye gukorera muri Suède giteganyijwe kuba tariki 14 Gashyantare ariko akaba yagiye mbere gato kugirango abashe kugira izindi gahunda zijyanye na muzika ye akora mbere y'igitaramo nkuko yabitangaje.

 

Yvan Buravan witegura gutaramira muri Suède ahagaze neza muri muzika dore ko muri iyi minsi indirimbo ye nshya yise inkuru iri mu zikunzwe mu Rwanda.