Mu mafoto: Amarira n'agahinda ni bimwe mu byaranze umuhango wo gusezera kuri Dr Vuningoma wayoboraga RALC

Posted on: 25 Jan,2020 22:37:04 by Rugambage Zikkilla



Iminsi igera kuri itanu yarishize inkuru y'incamugongo isakaye i Rwanda ko umuyobozi w'inteko y'ururimi n'umuco Vuningoma James yitabye Imana. Nubwo byari ibihe bitoroshye ku nshuti n'umuryango, gusa umunyarwanda yaciye umugani ngo ikibi cyakirwa nk'icyiza. Si byiza ko umuntu ava mu bandi gusa iyo Imana ibigennye, igukurikira ni kumusezeraho.  Itariki 25 Mutarama umunsi utazibagirana kuri benshi mu bazi ibikorwa n'ubutwari byaranze Vuningoma James.

 

Ikitari ibanga na gato nuko benshi mu banyarwanda ubwo basezeraga kuri nyakwigendera bavuze ko bababajwe bikomeye no kubura umuyobozi nka Vuningoma dore ko ariwe wayoboye uru rwego kuva rwajyaho muri 2012 kugeza umunsi Imana yamwisubije.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nibwo habayeho umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendara ukaba witabiriye n'abantu b'ingeri zitandukanye.

 

Amafoto

 

Dr Vuningoma yitabye Imana azize kanseri
Inshuti n'umuryango babanje kumusezeraho mu rugo ku Kacyiru
Amb Charles Kayonga na Prof Laurent Nkusi basezera bwa nyuma kuri Dr Vuningoma
Byari amarira n'agahinda gakomeye
Mu rusengero hari hateguwe agatabo gakubiyemo amateka ya Dr Vuningoma James
Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rusengero rw'Itorero Angilikani i Remera
Abaherekeje Dr Vuningoma iwe ku Kacyiru
Inshuti n'umuryango zabanje kumusabira mu itorero i Remera
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco muri RALC, Dr. Jacques Nzabonimpa, agera ku rusengero aherekeje bwa nyuma Dr Vuningoma bakoranaga
Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bitabiriye uyu muhango
Umuhungu wa Dr Vuningoma atwaye umusaraba wo gushyira ku mva ya Se
Umubiri wa Dr Vuningoma winjizwa mu rusengero rw'Itorero Angilikani i Remera
Inshuti n'umuryango baherekeje Dr Vuningoma mu rusengero
Musenyeri Nathan Amooti Rusengo uyobora itorero ry'Abangilikani mu Mujyi wa Kigali
Abashumba basabira Dr Vuningoma ngo Imana imwakire mu bayo
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye (hagati) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi yitabiriye umuhango wo gusezera Dr Vuningoma, wayoboraga ikigo kiri muri Minisiteri akuriye
Dr Bizimana ni umwe mu baherekeje Dr Vuningoma wayoboraga RALC
Dr James Ndahiro ni umwe mu baherekeje bwa nyuma Dr Vuningoma
Umunyarwenya Nkusi Arthur ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Umuhanzi Sintex na we yaherekeje Dr Vuningoma wayoboraga RALC
Umuhanzi Mariya Yohana mu baherekeje Dr Vuningoma
Intebe y'Inteko w'Umusigire Sr. Mukabacondo Thérèse, yashimangiye ko Dr Vuningoma yagiraga ubuntu n'ubumuntu
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi yashimye ubutwari bwaranze Dr Vuningoma mu mirimo yakoze
Umuryango wa Dr Vuningoma warase ibikorwa byamuranze mu buzima bwe
Umwana wa Dr Vuningoma yagarutse ku rwibutso Se amusigiye

Amafoto: Muhizi Serge