Harry yakuwe ku mirimo yarafite muri commonwealth ndetse we n'umugore we Meghan bagomba kwishyura akayabo ka miliyon 2.4 y'amapawundi

Posted on: 20 Jan,2020 07:48:06 by RUGAMBAGE Zikkilla



Igikomangoma cy'Ubwongereza Harry yakuwe mu mirimo yakoraga mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza hiyongeraho ko we n'umugore we Meghan Markle bagomba kwishyura agera kuri miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana ane y'amapawundi.

 

Harry na Meghan bari mu myanya ikomeye mu bwami bw'Ubwongereza, baherutse kwandikira umwamikazi Elizabeth basaba ko bakurwa kuri iyo myanya kuko bumva bashaka kubaho ubuzima bwabo bigenga ndetse bakanabasha kugenzura ubukungu bwabo ku giti cyabo.

 

Harry na Meghan bagiye gutangira kubaho ubuzima bwabo bwite

 

Nyuma yuko umwamikazi Elizabeth abonye inyandiko y'ubusabe bw'umwuzukuru we n'umugore we, inama yarateranye maze yemeza ko ubusabe bwabo buhawe agaciro bemerewe ibyo basabaga bityo bakaba bagomba kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 2.4 y'amapawundi bari barahawe ngo bavugurure inyubako yabo ndetse Harry agakurwa ku mwanya yarafite muri commonwealth wo kuba yari ambasaderi w'urubyiruko kandi bakanamburwa amazina y'icyubahiro y'ibwami.  Harry na Meghan Markle ubu bakaba bagiye kuba batuye muri Canada aho umugore avuga mu gihe bagishyira byinshi ku murongo.