Safi Madiba yibuke ko namutoraguye ari kunyagirwa nkamwugamisha. BADRAMA

Posted on: 16 Jan,2020 12:25:33 by RUGAMBAGE ZikkillaUmuyobozi mukuru w'inzu ifasha abahanzi ya The mane yibukije Safi ko nta mpamvu nimwe yo kwirata afite ngo kuko yamutoye anyagirwa akamwugamisha.

 

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru yuko Safi yatandukanye na The mane music label, nyuma gato nawe abyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse anavugako ibihangano bye nta wundi ubifiteho ububasha usibye we ubwe aho yabishimanhije ibyangombwa yahawe na RDB byemeze ko ibyo bihangano ari umutungo muby'ubwenge wa Safi Madiba.

 

Ibi ndetse n'ibindi byagiye bikurikira, byose byaje Badrama washinze inzu ya The mane ari muri Amerika bityo ntiyagira icyo abivugaho.

 

Kuri uyu wa gatatu ubwo Badrama yageraga i Kigali yabajijwe byinshi kuri label ye maze anagaruka kuri Safi Madiba yavuzeho byinshi birimo uko byagenze kugirango bakorana n'ibindi.

 

Ubwo Safi yinjiraga muri The mane

 

Badrama ati:" Safi sinigeze mupfukamira ngo dukorana kandi sinamuzanye nk'igicuruzwa nashoramo ngo nunguke".  Akomeza agira ati" namutoraguye anyagirwa ndamwugamisha nk'inshuti kandi nawe arabizi.

 

Kubijyanye no kuba Safi yarandikishije ibihangano bye, Badrama abifata nko kwirengera ariko akavuga ko kumvikana na Safi neza nibyanga baziyambaza amategeko.