Marina yashyize hanze indirimbo aba yigisha umusore uko yamutereta. VIDEO

Posted on: 16 Jan,2020 11:10:10 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umuhanzikazi Marina ubarizwa munzu ya The Mane music Label yashyize hanze indirimbo "MADEDE" yasohokanye n'amashusho yayo.

 

Muri iyi ndirimbo nshya ya Marina yumvikana abwira umusore ko niba kumwibwirira ko amukunda byaramunaniye ashobora kubinyuza kuri mushiki we dore ko ari inshuti ye, ibyo byaba byanze akabinyuza ku musore mugenzi we.

 

MADEDE niyo ndirimbo ya mbere Marina ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020, umwaka abahanzi batandukanye bemeza ko ari uwa amateka ku muziki w'u Rwanda ndetse ko ujenjeka wese azatakara.

 

 

Iyi ndirimbo Madede imaze isaha imwe igiye hanze imaze kurebwa n'abagera ku gihumbi ikaba ifite iminota itatu n'amasegonda 42