Fireman yanze kuburana ubwo yagezwaga mu rukiko. IMPAMVU

Posted on: 16 Jan,2020 06:15:54 by RUGAMBAGE Zikkilla



UWIMANA Francis uzwi muri muzika nka Fireman yagejejwe imbere y'urukiko rwa gisirikare yanga kuburana .

 

Kuwq gatatu w'iki cyumweru nibwo Fireman yagombaga kugezwa imbere y'urukiko rukuru rwa Gisirikare yari aherutse kujuririra ariko yagezeyo yanga kuburana avuga ko adashobora kuburana igihe cyose umwunganira muby'amategeko yaba adahari.

 

Col Modeste na Francis Uwimana uzwi nka Fireman baherutse gusabirwa n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo aho bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita bikabije umwe mu bagororerwaga Iwawa Gisubizo Fabien bamuzika kutagendera ku mujyo umwe na bagenzi be mu gihe babaga bakora akarasisi.

 

Ubwo Fireman yaherukaga mu rukiko

 

Nyuma yuko Fireman yanze kuburana atunganiwe, urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha bityo urubanza rukazasubukurwa kuwa 20 Mutarama uyu mwaka.