Siti True Karigombe yifashishije Safi bashyira hanze indirimbo Umunyerezo.

Posted on: 14 Jan,2020 06:32:11 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umuraperi Siti True Karigombe wari umaze iminsi atumvikana mu bihangano bishya, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yakoranye na Safi Mafiba.

 

Steven Munyurangabo benshi bazi nka Siti True Karigombe uri mu mfura z'ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo yagiye akunda kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye ari gufasha Riderman kugeza ubwo nawe yatangiye gukora ibihangano bye.

Karigombe (iburyo) ari kumwe na Riderman

 

 

Ku munsi w'ejo, nibwo uyu musore yashyize ku muyoboro we wa Youtube indirimbo nshya yakoranye na Safi Madiba bayita "Umunyerezo"

 

Karigombe uvuga ko gukorana na Safi ari ibintu bari bamaze iminsi bafite muri gahunda, ashyize hanze iyi ndirimbo akaba ariyo ibimburiye izindi zose azakora mu mwaka wa 2020.

 

Karigombe (ibumoso)  aha ari kumwe na Safi Madiba

 

 

Iyi ndirimbo bashyize hanze igaruka ku nkuru y'umusore wakundanye n'umukobwa nyuma bakaza gutandukana umukobwa agiye gutura I Kigali maze nyamusore akaba ho mu rukumbizi rwinshi kubwo kubura itike ijya gusura umukobwa.