P Fla na Jay Polly bashyize hanze amashusho y'indirimbo bakoranye na G. Bruce

Posted on: 09 Jan,2020 09:51:03 by RUGAMBAGE Zikkilla



Abaraperi babiri bamaze kubaka izina ku buryo butajegajega Umurerwa Aman wiyise P. FLA na Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly bashyize hanze amajwi n'amashusho by'indirimbo bise No more drama bifashishijemo G.Bruce mu nyikirizo.

 

Aba bagabo bombi bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff gang bakaza gutandukana ndetse bigasiga umwuka mubi hagati yabo w'igihe kinini, iby'inzigo n'urwango babiteye umugongo bahuriza hamwe imbaraga bakorana indirimbo bise no more drama bakoreye muri Middle east entertainment ikaba yamaze kujya hanze aho yasohokanye n'amashusho yayo.

 

 

 

Iyi ndirimbo iri ku muyoboro wa youtube wa kampuni ya Middle east entertanment, ifite iminota ine n'amasegonda mirongo itatu n'icyenda ikaba imaze kurebwa n'abagera  kuri magana abiri mirongo irindwi