Sano yasohoye indirimbo ifitanye isano n'inkuru y'urukundo rwe na Carine batandukanye bigeze ahakomeye

Posted on: 07 Jan,2020 06:28:35 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano Olivier wigeze no kuvugwaho ubuhemu yakoreye  umukobwa bakundanaga, yashyize hanze indirimbo nshya yise "He is able" bivugwa ko ifitanye isano n'umubano yagiranye na Cadette.

 

Sana na Cadette mu bihe byabo

 

Sano na Cadette bakanyujijeho mu nkuru z'urukundo dore ko urukundo rwaba rwagurumanaga nk'ikibatsi cy'umuriro kugeza ubwo Sano asabye Cadette kumubera umugore bakabyemeranyaho yewe bakajya no gusezerana mu murenge aho amategeko ashimangira ko umwe abaye umugore undi akamubera umugabo.

 

Igihe cyarageze aba bombi baratandukana, ibinyamakuru birandika ,amaradiyo aravuga karahava.

 

Sano washyize hanze indirimbo "He is able", avuga ko iyi ndirimbo yayikomoye mu bihe bikomeye yaciyemo ubwo yatandukanaga na Cadette abantu bakamuvuga uko bishakiye we yita ko nta kuri kwarimo.