Safi Madiba yakubitiye mu igunira The Mane n'ubuyobozi bwayo , ibyo bacyekaga ko ari ibyabo abitwara habona

Posted on: 06 Jan,2020 09:09:04 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umunyamuziki Niyibikora Safi wiyise Safi Madiba yakubitiye mu igunira ubuyobozi bwa The Mane yigarurira ibihangano bye ubwo buyobozi bwavugaga ko aribwo bubifiteho uburenganzira.

 

Tariki 20 Ukuboza 2019, Badrama umuyobozi mukuru winzu ifasha abahanzi ya The mane , yashyize hanze itangazo rihagarika ikoreshwa nicurangwa ryibihangano Safi yakoze ubwo yabarizwaga muri iyo nzu, ibyo byose ubuyobozi bwa the mane bwabikoze buvugako Ssfi atubahirije amasezerano bagiranye.

 

Ubwo iryo tangazo ryageraga hanze, benshi bagaragaje ko ntacyabuza abantu kubikoresha kuko nyirabyo ntawe yabujije .

 

Nyuma yibyo byose, Madiba yaratuje akora gahunda ze kugeza ubwo yashyize itangazo hanze ryibutsa abantu ko atakiri muri the mane ndetse anashimira the mane kubyo bagezeho bari kumwe. 

 

Safi yongeyeho ko ibihangano byose byakorewe muri the mane ari ibye ntawundi ubifiteho uburenganzira. Ibyo byakurikiwe ninyandioo za RDB zibishimangira zigaragaza ko Safi yamaze kwandikisha indirimbo ze nkumutungo we mubyubwenge.

 

My hero ni umutungo wa Safi

 

Kontwali nayo ntitayisize

 

 

 

 

 

 

 

Nkuko bigaragara ku byemezo bitangwa na RDB, bigaragaza ko ibihangano byose Safi yakoze ari umutungo we bwite utari uwa the mane nkuko ubuyobozi bwayo bwabyibeshyaga