Fally Ipupa yasubitse ibitaramo bitatu bikomeye harimo n' icy' i Kigali

Posted on: 31 Dec,2019 06:14:26 by RUGAMBAGE Zikkilla



Umunyamuziki umaze kubaka izina haba muri Afrika ndestse no ku rwego mpuzamahanga Fally Ipupa akaba umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, yasubitse bimwe mu bitaramo yagombaga gukora harimo n'icyari gitegerejwe i Kigali.

 

Igitaramo Fally Ipupa yagombaga gukorera i Kigali cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza muri Kigali Convention center.

 

Fally Ipupa yatangaje ko atagitaramiye i Kigali

 

Mu buryo butunguranye, Fally Ipupq yifashishije konte ye ya twitter maze yisegura ku bafana be b'i Kigali bari bamutegereje.

 

Usibye igitaramo cyogombaga kubera i Kigali, Fally Ipupa yanasubitse ibindi bibiri harimo icyagombaga kubera muri Congo ari naho akomoka ndetse n'i Bujumbura