BYINSHI K'UBUZIMA NA AMATEKA YA MANI Martin Umwe mu bahanzi bakomeye MU RWANDA

Nitwa MANI Martin niyo mazina yanjye bwite aba ku Ndangamuntu yanjye, MANI Riva kuri MANIRARUTA.

Navutse tariki 24/12/ 1988 Mvukira Cyangugu, muri komine Gisuma, Intura, ubu hitwa mu burengerazuba mu karere Ka Rusizi /Giheke. 

naje IKigali 2000 urebye navugako music ariyo yatumye nza i Kigali n'Amasomo, nari umwana muto cyane ndirimba munsengero hirya no hino, hari abanyishimiye banzana batyo ngo ndirimbe ariko bansezeranya kumfasha kuhakomereza amashuli, Ibyangoye ni byinshi cyane geze i Kigali nko kwambuka imihanda.

sinzi igihe ninjiriye, hhh njye sinigeze ninjira muri muzika, sinjya niyibuka ntarakora muzika, Kuva kumyaka nk'6 y'amavuko nari mfite urukundo rudasanzwe rwo kuririmba byatangiriye mumashuli abanza mbikuriramo, cyakora naje kwiyemeza kubigira umwuga ngeze mukigero Cy'imyaka 20.

Ninjira muri studio bwambere Hari mu mwaka wa 2000 Nkigera ikigali, nari mukigero Cy'imyaka 11 hafi 12 yari studio ifata amajwi yibyo ducuranga tunaririmba, ntihari harimo mudasobwa cg uyu bita producer, icyo gihe ntiwakoraga indirimbo imwe, niba mbyibuka neza nafashe amajwi y'indirimbo nka 12,

Uwitwa Antoine Rutayisire niwe wanyishyuriye.

Hapanews: ni gute watekereje guhagarika kuririmbira m'Urusengero?

Hari umunsi mu buzima bwanjye natekereje kubintu nzakora nk'umwuga umbeshaho, ndebye muri byose nsanga muzika niyo mpano mfite, niyemeza kuyigira umwuga ntyo, Natekereje kandi gukoresha muzika mu gusangiza isi Amarangamutima yanjye ku buzima, ku mibanire y'Abantu ku Rukundo n'Ubumuntu, bityo ikanaba ikintu kishyura fagitire zo mubuzima bwanjye. Nagize Amahitamo yo kubikora nk'undi munyamwuga wese bidashamikiye ku myemerere iyariyo yose y'Idini.

Icyangoye ni ugutakaza abantu nibeshyaga ko ari inshuti zanjye, batashimishijwe nuko nakora music uko mbihisemo, ariko nagiye mbyakira binanyigisha kumenya inshuti uwo ariwe, Abantu tuziranye hari ababyakiriye n'abatarabyakiriye, Cyakora njye nari nshishikajwe no gukora cyane nkiteza imbere, ntakubeshye sinigeze ngerageza kumenya icyo undi wese abitekerezaho.

Hapanews: Martin duhe Inshamake yo gukura kumuziki wawe kugera ubaye Icyamamare?

Music yanjye nishimira ko igenda ikurana nanjye, uko bukeye uko bwije ngenda niga bundi bushya, nifuza kuba umuhanzi mwiza kurusha uwo ndiwe none, njye simbona ko ndi icyamamare kuko burigihe nisanga Ahantu bambonye bananyumvise bwambere.
Bimwe mu bintu byanshaga intege harimo kuba mu Rwanda batagura music records, ariko ubu ikintera imbaraga ni uko nshobora no kugurisha music yanjye n'abandi hose ku isi, aho imiryango yafungukira.

Bwambere nurira indege, sinibuka byinshi kuko haciye agahe, cyakora igihaguruka numvise nikanze mo gacye.

MANI Martin mumuziki ni umuhanzi ukora ibishoboka umunsi ku munsi ngo arusheho gutera indi ntambwe, kimwe mubyo nishimira ni uko music yanjye hari Abato kurinjye bayumva bakayigiraho nabo ikagira icyo ibafasha murugendo rwabo, ikindi music yampaye umuryango mugari nisangamo tugasangira ibitekerezo. Ibyo nifuza kugeraho ni byinshi birimo no kugira abandi mfasha kugeza impano zabo ku mugaragaro.

Hapanews:Umuproducer waguhemukiye utazibagirwa? Ninde kandi wagufashije utazibagirwa?

Nkunda kugumana urwibutso rw'ibyiza umuntu akora n'aho yagira n'ibibi ariko ibyiza bye nibyo Ngumana kuko MBA numva aribyo nkeneye gusa. Nta mu producer wampemukiye ntazibagirwa rwose.     Biragoye kuvuga umuntu umwe kuko nafashijwe n'Abantu benshi kandi bose sinabibagirwa.

Ibihe byankomereye mu buzima ni igihe nigeze gutakaza ubushobozi bwo gukoresha ijwi kubera impanuka yo kumira akavungukira k'agati gakoreshwa mu kwihaganyura mu menyo.

Hapanews: niyihe nama wagira Abagitangira umuziki?

Abagitangira urugendo rwa muzika nabagira inama yo gukomera kunzozi zabo no guharanira kugira umwimerere mubyo bakora.